in

Yazikomaguye umugenda! Manchester City yegukanye igikombe kiruta ibindi byose i Burayi maze ihata ijya mu bandi bagabo

Manchester City yegukanye igikombe kiruta ibindi byose i Burayi maze ihata ijya mu bandi bagabo.

Manchester City yegukanye igikombe cya UEFA Champions league nyuma yo gutsinda igitego kimwe ku busa bwa Inter Milan.

Ni umukino wari ufite ishyaka rikomeye aho amakipe yose yageragezaga uburyo bwo gushaka ibitego ariko igice cya mbere kirangira nta kipe irebye mu izamu ryindi.

Ku munota wa 68 nibwo Bernaldo Silva yajyanye umupira acenga cyane ateye mu izamu uragaruka usanga Rodri ahagaze wenyina ahita atera mu izamu man City iba ibonye kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Man City yegukanye igikombe nyuma yuko iherutse gutsindirwa kuri Final na Chelsea.

Manchester City ihise iba ikipe ya 6 yo mu Bwongereza itwaye European Cup/UEFA Champions League nyuma ya Aston Villa, Chelsea, Liverpool, Manchester United na Nottingham Forest – Ubudage, Ubutaliyani n’Ubuholandi nibo bakurikira bagitwaye 3.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yabyihariye! Rutahizamu Leandre Willy Essombe yihariye ibihembo byatanzwe muri Rayon Sports – AMAFOTO

“Umuhungu wange abikora neza kurenza abandi bagabo bose” Umugore yatanze ubuhamya bw’uburyo umuhungu we yamubereye intwari mu buriri