in

Ikipe ikomeye muri Afurika yanze kuzana umutoza mushya kubera Adil Mohamed wa APR FC

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC yatumye ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania itazana umutoza mushya kubera ko yifuza cyane uyu mugabo.

Mu meshyi ishize ibinyamakuru byinshi byo muri Tanzania byatangaje ko ikipe ya Simba SC igiye kuzana umutoza Adil Mohamed wa APR FC bitewe nuko byavugwaga ko yaba agiye gutandukana n’iyi kipe ariko ntibyabaho bitewe nuko uyu mugabo yahise yongererwa amasezera.

Amakuru dukesha Radiyo Fine FM Rwanda avuga ko uyu mutoza akifuzwa na Simba SC kugeza ubu itarashyiraho umutoza mushya.

Impamvu irimo gutuma ikipe ya Simba SC idashyiraho umutoza mushya biravugwa ko igitegereje ko Adil Mohamed n’ikipe ye ya APR FC iva mu gikombe cya CAF Champions league igahita imuzana.

Ibi byose biragoranye cyane bitewe n’agaciro amasezerano uyu mutoza afitiye ikipe ya APR FC ariko gusa na Simba SC ishobora kugerageza ikaba yakwishyura amasezerano y’uyu mutoza Igihe yo na APR FC bumvikanye.

Ikipe ya APR FC irahaguruka hano mu Rwanda uyu munsi yerekeze mu gihugu cya Tunisia kwitegura umukino wo kwishyura n’ikipe ya US Monastir uzaba kuri iki cyumweru tariki 18 nzeri 2022 mu irushanwa rya CAF Champions league.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yatwawe intambike nyuma yo kugaragara mu mashusho ajugunya imyanda ahatarabugenewe (Videwo)

Ibiciro ku isoko byongeye byatumbagiye