Uyu mugore yashenguwe umutima no kumva ababyeyi be bamusebereza umukunzi we,bamwita inguge nyamara we yari yaje kubereka uwo bitegura kurushingana.
Uyu mutegarugori witwa Gaia Dominici ukomoka muri Colombia, ubwo yari yaje mubutembere mu gihugu cya Kenya muri 2016, yakubitanye n’umusore w’umumasayi witwa Ntoiyai barakundana, ubu bakaba bari mu munyenga w’urukundo nubwo ababyeyi b’umukobwa batamushaka bamwita inguge.
Muri 2018 aba bombi bemeranyije kujyana ku ivuko ry’umukobwa murwego rwo kumwereka inshuti n’imiryango kugirango babahe imigisha ya kibyeyi.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Nairobi Wire, ngo ubwo uyu muzungukazi yagezaga iwabo uyu mugabo w’umu masayi yari akuye muri Kenya, ntibigeze bamushyigikira bamubwira ko badakeneye ko abana n’umugabo usa n’udusimba two mu ishyamba twitwa “inguge”.Byahise bibabaza cyane uyu mugore ndetse ahita afata icyemezo cyo kujya kwibanira n’umukunzi we aho kuri ubu bibereye muri Kenya nk’umugabo n’umugore.