in

Yatangiye kubivangavanga! Umukinnyi waguzwe agomba kwatakira Rayon sports umutoza yamuhinduriye umwanya nyuma yo kubona hari undi mwanya akina neza

Yatangiye kubivangavanga! Umukinnyi waguzwe agomba kwatakira Rayon sports umutoza yamuhinduriye umwanya nyuma yo kubona hari undi mwanya akina neza

Umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports umaze iminsi micye hano mu Rwanda, yatangiye guhindagura ibintu abakinnyi bamwe abahindurira umwanya.

Ntabwo bitangaje ko umutoza ukomoka mu gihugu cy’abarabu, atumvikana nibyo abayobozi b’ikipe bakora rimwe na rimwe usanga biteza umwuka mubi mu ikipe ariko hari igihe bigenda neza iyo abayobozi runaka b’ikipe batabigize ibintu bikomeye ari nako muri Rayon Sports bimeze kugeza ubu.

Yamen Zelfani utoza ikipe ya Rayon Sports akomoka mu gihugu cya Tunisia ndetse ni umutoza werekanye ko ari umutoza mwiza ukurikije ahantu hose yagiye anyura. YEGOB twamenye ko uyu mutoza yahinduriye umwanya rutahizamu wa Rayon Sports nyuma yo kubona aho bamuguriye agomba gukina atariko abibona.

Charles Bbaale rutahizamu waguzwe na Rayon Sports avuye mu gihugu cya Uganda, biravugwa ko Yemen Zelfani agiye kujya amukinisha ku ruhande nyuma yo kubona gukina nka nimero 9 bitazashoboka cyane ko ngo akinisha ukuguru kw’ibumoso cyane.

Uyu mutoza muri raporo yahaye ubuyobozi bwa Rayon Sports ivuga ko ngo akeneye rutahizamu mushya kandi ukomoka hanze y’u Rwanda ukomeye nyuma yo kubona uwo baguze ntabisubizo azamuha nkuko abibona.

Ibi birasanzwe cyane mu gihe ikipe iba yaguze abakinnyi ariko mbere yo kuzana umutoza kandi aba ari we uzabakinisha rero hari igihe umutoza aza agasanga abakinnyi baguzwe ntabwo bari mu mipangu ye, bigahita biteza ikibazo gikomeye gusa kugeza ubu muri Rayon Sports bimeze neza.

 

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Rwamiheto
Rwamiheto
1 year ago

Bbaale ntabwo aragera mu 🇷🇼 ngo akore imyitozo, coach yamubonye he?

Umuherwe Elon musk yatangaje ikintu gikomeye agiye gukorera Twitter bya burundi

Uwari inkingi yamwamba mu bakinnyi ba APR FC yabonye ikipe nshya