in

Yatangiye kubakubita akanyafu ibyo bigize! Hamenyekanye impamvu itangaje umukinnyi wa Rayon Sports yasizwe n’imodoka yagombaga kumugeza aho akorera imyitozo

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports mushya Yamen Zelfani yahaye igihano umukinnyi nyuma yo gukora ikosa mu minsi ya mbere y’imyitozo.

Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakomezaga imyitozo n’abatoza bayo barimo Yamen Zelfani ndetse n’abandi bakorana. Uyu mutoza nyuma yo gutangirana ingamba nshya zatangiye kugonga abakinnyi b’iyi kipe ari nako agenda abakubita akanyafu kugirango bagire gahunda.

Ku munsi w’ejo hashize, rutahizamu Jonathan Ifunga Ifaso ntiyakoze imyitozo nyuma yo gucyererwa imyitozo agasanga abandi bayigeze kure, yabazwa impamvu n’umutoza akavuga ko imodoka yagombaga kumutwara yamusize kubera gusinzira cyane.

Uyu mutoza bisa nkaho ikipe agiye kuyishyira ku murongo kuko mu myaka ishize wabonaga ko muri Rayon Sports ikintu cyaburaga ari igitsure kigomba gushyirwa ku bakinnyi ndetse ugasanga bamwe na bamwe bakora ibyo bishakiye bikanaviramo kwitwara nabi ku ikipe muri Shampiyona.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore uvuga ko ari we wagaragaye mu mashusho y’urukozasoni n’umugore byavuzwe ko ari umuyoboke wa ADEPR, yatawe muri yombi kubera ibinyoma

Byinshi utamenye kuri Benjamin Mendy uherutse kuva mu irimbi ry`abazima