Umukobwa w’umunyeshuri yasambanyijwe ku gahato n’umuntu utazwi, amusanze mu bwiherero bw’ikigo cy’amashuri yigamo.
Ibi byabereye mu karere ka Ruhango, ku kigo cy’amashuri cya Ecole Secondaire de Ruhango, ubwo uyu mukobwa yabyukaga mu masaha y’urukerera akajya mu bwiherero, aho yaje gusangwamo n’umuntu utazwi akamusambanya.
Uyu mukobwa avuga ko yari ari mu bwiherero nuko haza umuntu atazi atangira kumusambanya, aho yamusambanyaga amufatiyeho icyuma ngo nasakuza aracyimutera, dore ko yari yatangiye kumukata ku kuboko.
Uyu munyeshuri amaze gukorerwa ibi, yaje kwegera abayobozi b’ikigo, ababwira ibyamubayeho n’uko abayobozi bahita bamujyana ku bitaro bya Kinazi, aho yaje guhabwa imiti imurinda gusama ndetse anahabwa imurinda kwandura indwara zandurira mu mimbano mpuzabitsina idakingiye.
Uyu munyeshuri kandi avuga ko atari ubwa mbere ahohoterwa, dore ko mu mwaka wa 2021 yaje gutemwa n’abantu batamenyekanye.
Nyirahakizimana Jeanne umubyeyi w’uyu mukobwa, avuga ko atiri yacyira ibyabaye ku mukobwa, ikindi kandi ngo agiye kwitabaza inzego zibishinzwe ngo zimukemurire ikibazo.
Uyu mubyeyi akomeza abwira Umunyamakuru wa BTN TV dukesha iyi nkuru, ko yatangiye kumva amakuru ava mu bayobozi b’ikigo ndetse n’abashinzwe ubugenzacyaha muri aka Karere, bavuga ko uyu mwana ibi byose yabyikoresheje. Umubyeyi we akibaza impamvu abaganga batanze imiti kuri uyu mwana kandi nta kintu yabaye.