in

“Yarwaye icyumweru kimwe, icya kabiri arapfa” Agahinda n’amarira biracyari byose kuri Mama Nick uherutse gupfusha umwana we (VIDEWO)

Mukakamanzi Beatha wamamaye nka Mama Nick muri filime ya City Maid, utamerewe neza n’ubuzima, yavuze ko agifite agahinda ko gupfusha umwana we w’umusore.

Mu kiganiro Mama Nick yagiranye na Isimbi TV, Mama Nick, mu marira menshi yavuze ko umwana we yarwaye icyumweru kimwe, icya kabiri arapfa, muri icyo gihe kandi ni nabwo Mama Nick yari amaze iminsi mike agonzwe n’igare.

Nyuma y’igihe kinini yivuza ubwo burwayi yatewe n’impanuka y’igare ariko nibigire icyo bitanga, Hatangiye gukusanywa arenga miliyoni 8 Frw.

Muri Werurwe 2023 nibwo Mama Nick yakoze impanuka ituma ajya kwa muganga ndetse abagwa ku itako kuko igufwa rye ryari ryacitse.

Kugira ngo ahabwe ubu buvuzi, byibura hakenewe arenga miliyoni 8 Frw. Icyakora bitewe n’uko yari amaze igihe yivuza biragoye ko ayo mafaranga yayabona vuba nk’uko bikenewe.

Byatumye yiyambaza inshuti, abakunzi ba sinema n’Abanyarwanda muri rusange, abasaba ubufasha bwatangiye gukusanywa hifashishijwe urubuga rwa GoFundme, kuri telefone ye (+250788222380) ndetse no muri BPR (konti nimero 4410399993).

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Azaba afite ingo ebyiri! The Ben yavuze ahantu azatura we n’umugore we maze abantu baratungurwa

Bamwe ubu ni inzererezi! Nta guca ku ruhande, Umutoza wa Kiyovu Sports yavuze ko abakinnyi b’iyi kipe badafite aho kuba ndetse ko nta n’agashahara baherutse [VIDEWO]