Dj Briane aherutse gutangaza ko atakifuza kubonana na Social Mula kubera Ibyo yamukoreye ubwo bari kumwe I Burayi ngo Dj Briane yanze kwishyurwa ndetse na Social Mula wakamufashije muri ibyo bibazo yanga kugira icyo amufasha ndetse akuraho na Telephone.
Nkuko Social Mula yari yabivuze mbere, yongeye yungamo ko yahembwe ndetse agahabwa amafaranga aruta ayo bari bumvikanye ndetse bakamukorera byose bisabwa bari bumvikanye hanyuma we ubwo yari amaze kubona amafaranga yahise ayanywera yizeye ibindi bitaramo.
Social Mula Kandi yashyize ikindi kiganiro hanze avugana n’uwitwa King Pazzo washyizwe mu majwi na Briane ko yamfashije, nawe aramwihakana avuga ko uretse kuba Briane yaramubwiye ko araye ku muhanda gusa nta kindi yamfashije dore ko we yari yibereye mu Burundi Kandi akemeza ko atarusha amafaranga Briane ngo abe yaramwoherereje amafaranga.