Social Mulla na Dj Brianne baherutse kujyana mu Burayi gukorerayo ibitaramo bari batumiwe mo gusa haje kugaragara ko hari ibyabereyeyo biri gutuma bose bitana ba mwana.
Kuri iyi nshuro Social Mulla yatakambye asaba Brianne ko yamusubiza ibyo yatwaye bari mu Burayi.
Amakuru agera kuri YEGOB avuga ko mu bintu Dj Brianne arigushinjwa gutwara ari Parufe ihenze ya Dior, amasaha 3 harimo n’iya Gucci ifite agaciro ka miliyoni 1.3 frw ndetse n’impeta 4 nk’uko uyu Social Mulla yabivuze.
Mu gihe aba bombi bakomeje kwiha rubanda basubiranamo hari abatemera ko ibi koko ari ukuri birashoboka ko hari indirimbo ya Social Mulla baba bari gutwikira nk’uko bimaze kumenyerwa hano mu Rwanda.