in

Yarihebye: Umukobwa yamaze gutegura imihango yo kumushyingura akiri muzima

Umukobwa w’imyaka 17 wamaze kubwirwa ko arwaye Cancer yo mu magufa, yasabye ko urupfu ategereje nirumara kumutwara, yazashyingurwa mu mabara y’abatinganyi nk’uko imihango yo gushyingurwa kwe yamaze kuyitegura.

Eden Lewis ukomoka Caerphilly, South Wales yamaze kwitegurira imihango yose y’ukuntu azashyingurwa kubera ko abaganga bamubwiye ko arwaye Cancer y’amagufwa.

Mu gutegura uko umuhango wo kumushyingura uzagenda, Eden Lewis yishakiye isanduku azahambwamo hanyuma ategura n’indirimbo bazamuririmbira ku munsi we wa nyuma.

Lewis yagize ati “Ubu inshuti zanjye zose ziri ku ishuri, abana tungana bari mu mashuri ariko njyewe ndi kwa muganga ntegereje urupfu, abo tungana bafite abakunzi ariko njyewe mfite imiti nywa kandi itazankiza.”

Lewis yatangaje ko kandi impamvu yifuza ko mu gushyingurwa kwe bazakoresha amabara y’abaryamana bahuje ibitsina, ni uko yavuriwe ku ivuriro ry’uwo muryango bityo nubwo atazakira ngo abiture ineza bamugiriye, bazamuherekesha amabara y’uyu muryango.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ferwafa bayihakinze (Hacked)! Amakuru mashya kuri Ferwafa

Wowe nta mazi ugira! Ddumba n’umukobwa washakanye n’umusaza w’umuzungu bagaragaje uburaya budasanze