in

Yari yaramugize umugore: Umusaza w’imyaka 50 yatawe muri akurikiranyweho gusambanya igihe kinini umwana w’imyaka 6

Umugabo w’imyaka 50 wari utuye mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kumara igihe kinini asambanya umwana w’imyaka itandatu w’umuturanyi we.

Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023, mu Mudugudu wa Kanyinya mu Kagari k’Isangano mu Murenge wa Ndego.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Kabandana Patrick, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko kugira ngo uyu mugabo atabwe muri yombi byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwana wavuze ko yamusambanyije kandi atari ubwa mbere.

Ati “Hari ababyeyi bari bagiye mu baturanyi kubasura, bagarutse basanga umwana wabo w’imyaka itandatu ari kurira anataka, bamubajije ababwira ko ari uwo mugabo baturanye wamusambanyije kandi ngo ntabwo bwari ubwa mbere abimukora.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko aba babyeyi bahise babimenyesha ubuyobozi nabwo buraza bufata wa mugabo, naho umwana ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma anahabwe ubufasha bw’ibanze.

Gitifu Kabandana yakomeje avuga ko basaba ababyeyi kumva ko bafite inshingano zo kurera abana babo neza, bakabakurikirana umunsi ku munsi, bakabaganiriza ku buryo ibintu byose byabaye ku mwana wabo baba babizi, yibukije kandi ko amategeko y’u Rwanda yiteguye guhana buri wese wagambirira gusambanya umwana.

Kuri ubu uyu mugabo w’imyaka 50 watawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego, mu gihe iperereza rigikomeje, umwana w’imyaka itandatu we yajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo akorerwe isuzuma, anahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nawe ubigendeyeho byagufasha: Dore impamvu 5 zikwiriye gutuma udacika intege mu buzima zatangajwe na Tom Close

Asize atwaye shampiyona y’ikiciro cya mbere iwabo: Ikipe y’i Nyarugenge yari idafite umutoza imaze gutangaza umutoza mushya watwaye shampiyona y’ikiciro cya mbere iwabo