in

“Yari yabwiye Mama we ko agiye gukora ubukwe” Inshuti ya Yvan Buravan yahishuye igikorwa ndashyikirwa yari ari gupanga

Umuhanzi ndetse akaba n’umuyobozi w’itsinda rya Kingdom, Michel yavuze ko Yvan Buravan yitabye Imana yari yabwiye Mama we ko agiye gukora ubukwe.

Mu kiganiro na ISIMBI TV, Michel yavuze ko Yvan Buravan yari yateguye ubukwe bwe mu mwaka utaha dore ko yari yabibwiye n’umuryango we.

Michel akomeza avuga ko ubwo Yvan Buravan yari ari kwa muganga yabwiye Mama we ko nava kwa muganga bazahita bakomeza gahunda zo kwitegura ubukwe.

Michel ni umuhanzi akaba n’umuyobozi w’itsinda rya Kingdom, Yvan Buravan yari abereye umunyamuryango, ikindi kandi Michel yabaga bya hafi Yvan Buravan.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inzoga zishe abasaga cumi na babiri (12)

Amakuru mashya kuri prince Kid uri i Mageragere