Uyu munsi kuri Kigali Pele Stadium, ikipe y’igihugu Amavubi yari yakiririye ikipe y’igihugu ya Benin mu mukino wa kane mo mu itsinda L mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika.
Ni umukino warangiye Amavubi anganyije na Benin igitego kimwe kuri kimwe, ku ruhande rwa Benin cyatsinzwe na Jodel Harold Dossou ku munota wa 57 naho Amavubi atsindirwa na Manzi Thierry ku munota wa 71.
Nubwo muri uwo mukino abafana batari bemewe muri sitade, abafana batandukanye b’ikipe y’igihugu bari bahuriye ahantu hatandukanye ngo bafane.
Hamwe muhahuriwe n’abafana ni i Gikondo ahazwi nka Expo Ground , aho hantu niho hari umwana mutoya wari waje gushyigikira ikipe y’igihugu nubwo byarangiye itsinzwe.
Uko itsinda L rihagaze kugeza ubu harakinwe imikino 4.
1.Senegal 12pts
2.Mozambique 4pts
3.Rwanda 3pts
4.Benin 2pts.