“Nari umumiliyoneli ubu nsigaye nsaba ibiryo n’imiti” ayo ni amagambo ya Dorcas wari umuherwe ukomeye cyane gusa akaza kwisanga mu buzima bwo gusabiriza abahisi n’abagenenzi.
Dorcas ukomoka mu gihugu cya Kenya yasangije abantu inkuru ye y’ubuzima binyuze mu kiganiro yagiranye na Afrimax TV ishami ry’icyongereza.
Dorcas avuga ko yakuriye mu buzima budasanzwe aho atigeze amenya se, nubwo yahuye n’ibyo bizazane ntiyigeze acika intege ahubwo yarize aza gusoza amashuri ndetse asoza na Kaminuza.
Dorcas yabonye akazi keza ko kuba mu bunyamabanga bw’ibigo bigiye bitandukanye aho yaje gukorera amafaranga menshi cyane.
Dorcas yabaye umukire aza no gukora ubukwe aza no kwibaruka umwana w’umukobwa gusa yaje guhura n’uburwayi butuma atandukana n’umugabo we n’umwana.
Dorcas yahuriweho n’indwara nyinshi zatumye agurisha ibyo yari atunze kugira ngo abone ubuvuzi gusa ntiyigeze akira.
Kuri ubu Dorcas abayeho mu buzima bwo gusabiriza kuko nta kintu na kimwe agifite kandi aka atagishoboye gukora akazi ngo abone uko abaho.