Ku wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2023, Nibwo Ubwato bwari butwaye abagenzi bagera kuri 300 biganjemo abakozi ba Leta bwarohamiye mu mugezi wa Lukeni wo mu Ntara ya Mai-Ndombe mu burengerazuba bwa Demokarasi Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka muri Congo, avuga ko abayobozi bakirimo gushakisha abarokotse, aho kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu barindwi bahise bahasiga ubuzima nubwo abaturiye ahabereye impanuka bemeza ko uwo mubare ushobora kwiyongera.
Ubwo bwato, bwari butwaye abantu n’ibicuruzwa, bwarohamye ubwo bwari burimo kubajyana mu byaro bitandukanye bunyuze mu mugezi wa Lukeni.
Ababibonye bavuze ko igihimba cyabwo kibaje mu giti cyacitsemo kabiri, bituma ubwo bwato burohama.
Benshi mu bari baburimo bari abakozi ba Leta bari barimo berekeza mu Mujyi wa Kutu uri hafi aho, ngo bakorerwe igenzura risanzwe rikorwa.
Abayobozi bavuze ko bamaze kubona imirambo nibura irindwi ndetse ko batabaye abandi benshi. Ariko ibiro Ntaramakuru AP byasubiyemo amagambo y’umukuru wa Polisi muri ako gace avuga ko abantu nibura 18 ari bo bamaze kumenyekana ko bapfuye.
Abahatuye bavuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera, mu gihe amatsinda akora ubutabazi akomeje gushakisha abashobora kuba barokotse.
RDC ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika birangwamo amazi magari menshi. Ariko iki gihugu nta bikorwa-remezo bikwiye gifite, ndetse ntigifite uburyo bwo gutuma habaho umutekano mu bakoresha inzira zo mu mazi.
Iyi mpanuka ikomeye, bivugwa ko yatewe nuko ubwato bwikoreye ibintu biburengeje ubushobozi.
Mu mwaka wa 2019, muri iki gihugu habaye indi ikomeye yaguyemo nibura 30 ni yo yabonetse nyuma yuko ubwato bwari butwaye abantu 400 na bwo bwabirindutse mu Ntara ya Mai-Ndombe