in

Yari arambiwe guhora yirukanswa imisozi! Myugariro wa Manchester united yabonye ikipe nshya muri Saudi Arabia

Myugaruro wa Manchester United Alex Telles  ukomoka Muri Brazil akaba yari amaze umwaka yaratijwe muri FC Sevilla yo muri Espagne kuri ubu yamaze kubona ikipe nshya.

Telles w’imyaka 30 y’amavuko, yatijwe muri Sevilla nyuma yo kubura umwanya wo gukina muri Manchester United kubera ko mwanya yakinagaho ubu uhanganiwe na ba kabuhariwe babiri aribo Luck Shaw na Tylor Malaicia ukomoka mu Buhorandi.

Alex Telles agiye muri Al-Nassir asanzeyo kabuhariwe Cristiano Ronaldo bakinanaga muri Manchester United, mu mwaka w’imikino wa 2021-2022. Nubwo amakipe yombi yamaze kumvikana, ntabwo Al-Nassir iratangaza igihe Telles azayimaramo.

Saudi Pro League ikomeje kwiharira imitwe y’inkuru zivuga ko umukinnyi ukomeye yasinyiye imwe mu makipe yo muri Arabia Saudite.

Telles yiyongereye ku mubare w’abakinnyi bagiye muri Arabia Saudite bavuye mu makipe akina English Premier league.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ikirere kigiye kumera nk’ubutaka” Abantu biteguye neza igikoresho kizajya kibafasha kogoga Ikirere nta nkomyi bidasabye indege 

“Mfite Chr n’ubwo ari akabwa ariko ni mwiza” Dj Brianne bwa mbere avuze ku mukunzi we gusa amwita imbwa kubera impamvu imwe gusa