in

Yari afite imyanya y’ibanga ibiri! Umugore wari ufite amaguru ane n’imyanya y’ibanga ibiri, akomeje gutangaza abatari bake (AMAFOTO)

Umugore wari ufite amaguru ane n’imyanya y’ibanga ibiri, akomeje gutangaza abatari bake.

Isi yatunze umugore utangaje kugeza na nubu aho ari umugore wari ufite ibitsina bibiri ndetse n’amaguru ane.

Ni muri Leta Zunze Ubumwe z’America ku wa 12 Gicurasi, umwaka 1868, havutse umwana w’umukobwa watangaje abatuye isi.

Ku mazina ye yiswe ni Josephine Myrtle Corbin wavutse afite amaguru ane n’imyanya y’ibanga ibiri.

Ingingo ze zose zarakoraga gusa we yatangaje ko yagorwaga no kugenda.

Amaguru ane, abiri niyo yifashishaga agenda mu gihe andi yabaga anagana hagati yayo yabaga ari gukora igikorwa cyo kugenda.

Josephine Myrtle Corbin yaje kurongorwa na James Clinton Bicknell ubwo yari afite imyaka 19.

Aba bombi bubatse umuryango udasanzwe dore ko Josephine Myrtle Corbin yaje kubyara abana bagera kuri batanu. Abakobwa bane n’umuhungu umwe.

Josephine Myrtle Corbin yitabye Imana ku wa 6 Gicurasi 1928 mbere y’iminsi itandatu ngo agire isabukuru y’amavuko kuko yavukaga ku wa 12.

AMAFOTO

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ngewe ndi umukene ndabyemera” Amafoto y’imodoka y’igiciro gihanitse ya Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel wavuze ko ari umukene

Umugabo wari ufite akazi keza yafashe icyemezo cyo kwica abana be babiri ndetse nawe akiyahura kubera ibintu umugore we amukorera