in

Yarebaga ubwambure umwe kuri umwe! Umukoresha yategetse abagore bose akoresha gukuramo imyenda yose akareba mu myanya y’ibanga yabo kugira ngo ahitamo uwo yashakaga

Umukoresha yategetse abagore bose akoresha gukuramo imyenda yose akareba mu myanya y’ibanga yabo kugira ngo ahitamo uwo yashakaga.

Mu gihugu cya Kenya, umuyobozi w’umugore yategetse abagore kwambara ubusa kugira ngo amenye uwajugunye “Cotex” yakoreshejwe ahataragenewe gushyirwa imyanda.

Amakuru avuga ko Manager w’uruganda rwitwa Brown’s Food Company rukora fromage ariwe wakoreye abagore bagenzi be icyo gikorwa kigayitse.

Ubwo yashakaga kumenya uwajugunye icyo gikoresho cy’isuku yo mu mihango, yategetse abo bagore gutonda umurongo agenda abareba ubwambure umwe ku wundi.

Kompanyi ya Brown’s ivuga ko yahagaritse ku kazi uwo muyobozi ushinjwa gukora ibyo, mu gihe hategerejwe gukorwa iperereza.

Igipolisi cyo muri Kenya cyatangaje ko hari abantu batatu batawe muri yombi bashobora kuregwa icyaha cyo “Kwibasira abandi mu buryo buteye isoni.”

Senateri Gloria Orwoba uhagarariye abagore muri Sena ya Kenya yavuze ko ibyakorewe abo bagore ari ivangura ridakwiriye kwihanganirwa.

Yavuze ko uwo muyobozi yateranyije abagore ababaza uwajugunye iyo ‘cotex’ kugira ngo amuhane yihanukiriye.

Uruganda rwa Brown’s Food Company rwavuze ko rwababajwe n’ibyabaye kandi ko icyo gikorwa cyahindanyije isura yarwo.

 

.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

‘Ubanza atazongera kugenda ahenera inzira’ Yolo The Queen wari umenyerewe mu bukanzu buto gusa yagaragaye yambaye igikanzu cya rutura gikora ku butaka cyambarwa n’abifite gusa(AMAFOTO)

Burya muri Espagne yamutsinzemo ibitego! Miss wa Croatia yavuze ukuntu akunda Rutahizamu Haaland nyuma yo guhurira mu biruhuko muri Esipanye aho Haaland yamweretse ko ari rutahizamu