Umukunzi wa YEGOB yatwandikiye agisha inama aho avuga ko yakundanye n’umukobwa ndetse ngo biteguraga kurushinga mu kwezi gutaha ,ariko uyu mukobwa aherutse kumubwira ko atwite kandi batarigeze baryamana.
Yagize ati:”Nitwa Nizeyimana Jean de Dieu mu buzima busanzwe nkora umuziki maze kugira indirimbo enye.Ikinteye kubandikira ,ndagirango abakunzi ba YEGOB bangire inama,ndaremerewe cyane.
Nakundanye n’umukobwa 2016 twiteguraga kubana ku itariki 20/04 uno mwaka.Gusa nyuma y’uko dupanze kubana naje kumenya ko atwite inda ntigeze mutera.Maze kumenya ko atwite ,numvise nahita mpagarika ubukwe,sinshaka kubana na we ariko akomeza kubimpatira ngo dukore ubukwe.Mperutse kumva ko yajyanye n’undi mugabo kwa muganga amuherekeje agiye kwipimisha inda
Mungire inama rwose,ese ubukwe mbukomeze cyangwa mbureke?”
Murakoze!
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating