Mu gice giheruka Mateso afashijwe n’umukunzi we Raissa banditse umuvugo wo kujyana mu marushanwa, ese byaje kugenda bite
…GAKIRE Donald Kamanzi ndetse na Chantal Mariza bari bicaye mu rugo barimo baganira ku burere bw’umwana wabo ISIMBI Donald Raisa. Ku bwa Gakire we ntiyifuzaga ko umukobwa we yakwiga muri SFB ahubwo yashakaga ko ajya kwiga muri kaminuza ya Harvard muri Amerika ibijyanye n’icungamari ariko nyina w’uyu mukobwa yagiraga ati “Ndumva wareka umwana akiga aho ashaka nta mpamvu n’imwe yo kumuhatira gukora ibyo adashaka.â€
Ubundi GAKIRE Donald KAMANZI yari papa wa Raissa, nyuma y’aho aviriye ku mwanya wo kuba Minisitiri w’ibucuruzi yaje guhindurirwa akazi aba umukuru w’Ikigi cy’ishoramari.
Gakire yifuzaga cyane ko umukobwa we yakwiga mu kigo gikomeye kandi akiga neza, ariko guhera kera Raisa we ntiyifuzaga ibijyanye no guteteshwa.
Raissa yiga mu mashuri yisumbuye yahakaniye ise ko adashaka umushoferi umujyana ku ishuri ati:â€Njye ndi umunyeshuri nk’abandi bityo sinibaza impamvu zo kumpa imodoka yanjye bwite injyana ku ishuri n’izindi zo kumperekeza, ahubwo njyewe ndifuza ko nzajya njya ku ishuri muri bisi z’abanyeshuri nk’uko abandi bana bazizamo.â€
Uyu mukobwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye yigaga i Kabuga ku kigo cyigenga cya, arangije icyiciro rusange yagiye kwiga kuri Lyce de Kigali akaba yarigaga ataha iwabo i Nyarutarama.
Arangije amashuri yisumbuye nibwo ababyeyi be bamumenyesheje ko bamuboneye ishuri muri Amerika kandi rikomeye cyane ku isi ariryo Harvard university.
Raissa wari ufite itandukaniro hagati ye n’abandi bana bavuka mu miryango ikomeye iki cyemezo yagiteye utwatsi agira ati “Papa simbasuzuguye ariko ntimumpitiremo aho nziga kuko ndakuze bihagije byo kwihitiramo,bityo nanjye nahisemo kwiga mu Rwanda muri Kaminuza ya Kigai nkuko nabitsindiye,njye sinshaka kujya kwiga imico y’abandi ntaramenya n’iy’iwacu i Rwanda, ndakwinginze mpa amahirwe nige aho nshaka kuko njye numva nshaka kubaho mu buzima busanzwe kandi bworoshye bw’iwacu i Rwanda kandi nk’uko nabikubwiye kuva kera njyewe nshaka kwiga leadership nkazabasha kwita ku bakene cyane.â€.
Nuko Raissa yaje kujyanwa kwiga mu kigo yari yihitiyemo n’ubwo bitashimishije ababyeyi be bahaye agaciro amahitamo ye dore ko ariwe mwana wenyine bagiraga.
GAKIRE abigiriwemo inama n’umujyanama we uhoraho yatangiye gushaka abaterankunga batera ikigo ahagarariye inkunga, niko gufata telefone ahamagara umuherwe ukomeye mu gihugu cya America witwa George Maguey akaba yari umwe mu baherwe bari bafite amafaranga meshi muri banki y’isi, bityo byabaye ngombwa ko GAKIRE Donald amusaba ko yajya ku musura. dore ikiganiro bagiranye kuri telefone
Gakire ati “Muraho nyakubwa, ni Gakire Donald muvugana umukuru umuyobozi w’ikigo cy’ishoramari, nifuzaga ko nabagirira urugendo mu rwego rw’akazi tukaganira?
George “Nta kibazo nimbona akanya nzaguhamagara nkubwire tubonane.â€
Ku ruhande rwa Mateso ho ubwo yarangizaga kwandika umuvugo yawujyanye kuri radiyo we na bagenzi be bababwira ko bazatangarizwa abatsinze nyuma y’ukwezi ni uko asubira mu kigo akomeza amasomo atuje ariko uko iminsi ishira niko urukundo rwafataga indi ntambwe hagatiye na Raissa, kuburyo batari bagisigana aho washakiraga umwe niho wasangaga n’undi.
Hashize ukwezi mu masaha ya nijoro nibwo KAMANZi yakiriye telephone ya George Maguey. Maguey amubwira ko yitegura bakazabonana ku munsi wa Gatandatu uhereye icyo gihe, uruzinduko rwa Donald GAKIRE rwari bumare iminsi itanu muri Amerika.
Ako kanya Donald yahise ahamagara umukobwa we ku ishuri amubwira ko akenewe mu rugo, ni uko bukeye Raissa ubwo yiteguraga gutaha ngo yumve icyo ise amushakira ahamagara Mateso ngo amuherekeze bajyane iwabo kuko bari buhite bagarukana ku ishuri.
Mu masaa yine imodoka yaje gufata Raissa ku ishuri ni uko we na Mateso baragenda, bageze mu rugo kwa nyakubahwa Donald basanze yicaye mu ruganiriro areba amakuru ndetse na Chantal umugore we bari kumwe. Ni uko Donald asuhuza umukobwa we n’ubwuzu bwishi ariko ageze kuri Mateso amukora imbagara ameze nk’utamwitayeho na gato gusa nyina w’uyu mukobwa we nta cyo byari bimubwiye yasuhuje Mateso n’urugwiro rwishi.
Umukozi ashyira ibiryo ku meza bahita bajya kurya.Maze Donald amenyesha Raissa ko ku wa gatandatu bazajyana muri Amerika nk’umuryango, maze Raissa ati “None se ntuzi ko ndi ku ishuri papa?†Undi ati:â€ndabizi ariko ntituzatindayo humura ni iminsi itanu gusa ubundi ukagaruka ku ishuriâ€
Ubwo ku gicamunsi Raissa na Mateso basubira ku ishuri ariko bamaze ku genda Chantal yegera umugabo aramuza ati:â€Ese kuki nabonye kuva umukobwa wawe yaza utameze neza bite?†Undi ati:â€njyewe nababajwe n’iriya mbwa y’umuhungu yiha kugendana n’umukobwa wanjye, harya ngo ni iy’i Nyamasheke?†Gute atinyuka umwana wanjye? Arega narebaga barebana akana ko mujisho si nakubwira, Raissa no kurya byari byamunaniye kubera amasoni n’ukuntu asanzwe akunda amafi. Buriya kariya gahungu byibura gafite na twa miriyoni ijana?â€
Umugore ati “Ariko ndumva ukwiye guha umwana uburenganzira akagendana n’uwo ashaka? Ubuse wowe nagukunze wari wakaba n’umuyobzi w’akagari? Ariko reba uyoboye Afurika nzima? Ni uko Donald arimyoza araceceka…..