in

Yapfakaye bakiri mu kwabuki! Umugeni wari uri mu kwabuki yasanzwe mu mugozi yapfuye

Yapfakaye mu kwabuki! Umugeni wari uri mu kwabuki yasanzwe mu mugozi yapfuye.

Mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Muhanda, Akagari ka Bugarura, Umudugudu wa Gasomvu, hasanzwe umurambo w’umugabo w’imyaka 20 gusa, mu mugozi.

Uyu mugabo wari amaze amezi abiri gusa ashakanye n’umugore, biravugwa ko yaba yiyahuye nyuma yuko umugore amusize mu nzu agiye guhaha yagaruka agasanga umugabo yikingiranye.

Uyu mugore akibona ko umugabo yikingiranye, yahise atabaza ubuyobozi, ndetse bahise burira hejuru y’inzu bakuraho amategura, barebye basanga umugabo yimatse, atagitera na kuka.

Ubuyobozi bwavuze ko uyu mugabo yari asanzwe afitanye amakimbirane na nyina umubyara, gusa nta makimbirane yari ari mu rugo rwabo, ariko nanone aba bombi ntago bari barasezeranye byemewe n’amategeko.

Ivomo: umuseke

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Muri APR FC bahise bacika intege! Umukinnyi wa APR FC bari biteze ko azahagararira abanyarwanda muri iyi kipe kubera ubuhanga bwe bwanabahesheje igikombe, yamaze kubona ikipe nshya hanze y’u Rwanda mu bihugu by’amafaranga

Gapfizi yakongeje umukobwa w’abandi: Diamond Platunmz watangaje ko agiye gukorana indirimbo na Spice Diana yatumye atangira kwifotoza agaragaza bimwe mu bintu bimujagaraza (Amafoto)