in

Yanze ko akora imyitozo! Umutoza mushya wa Rayon Sports yanze ko umukinnyi mushya w’umunyamahanga akora imyitozo

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Yamen Zelfani ukomoka muri Tunisia, yanze ko umukinnyi mushya w’umunyamahanga akora imyitozo yakozwe kuri uyu wa Gatatu.

Rutahizamu Jonathan Ifunga Ifasso ukomoka muri RD Congo, niwe wangiwe gukora imyitozo kubera ko yatinze kugera ku kibuga cy’imyitozo cya Nzove.

Jonathan Ifunga Ifasso yatsinze kugera mu Nzove kubera ko abamutwara mu modoka batsinze ku mugeraho maze bituma akererwa imyitozo iminota 15, maze asoje gukuramo imyenda, umutoza yanga ko yinjira mu kibuga.

Byatumye bamwe mu bafana ba Rayon Sports bashima igitsure cya Yamen Zelfani, gusa nyuma y’imyitozo uyu mutoza yaje kuganira na Ifunga Ifasso maze babikemurira aho.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nawe amanitse inkweto! Undi mukinnyi w’umunyarwanda yahagaritse gukina umupira w’amaguru

Birabe ibyuya! Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo kirere umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown