in

Yanze ko 2023 imusiga ari ingaragu! Umunyamakuru wamamaye cyane mu mikino n’imyidagaduro mu Rwanda yakoze ubukwe – Amafoto

Umunyamakuru Issiaka Mulemba wamamaye mu Rwanda kubera gutangaza amakuru yaba ay’imikino n’imyidagaduro kuri radiyo zitandukanye yakoreye ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho amaze igihe yarimukiye.

Issiaka Mulemba wamamaye kuri radiyo nka Voice of Africa, Isango Star ndetse no kuri BTN TV aho yakoze ibiganiro birimo iby’imyidagaduro ndetse n’imikino, amaze igihe yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho asigaye atuye.

Uyu munyamakuru, wubatse izina mu Rwanda, mu minsi ishize yakoze ubukwe n’Umunyarwandakazi uzwi ku mazina ya Nana.

Amafoto.

 

Ni ubukwe bwabaye mu ibanga ku wa 23 Nzeri 2023 bubera muri Leta ya Arizona, butahwa n’abantu bake barimo inshuti zabo za hafi.

Mu kiganiro na IGIHE, Issiaka Mulemba, abajijwe amazina y’uyu mukobwa yavuze ko bahisemo kuyagira ibanga kuko adasanzwe ari umuntu ukunda ibijyanye no kumenyekana ari na yo mpamvu ubukwe bwabo butigeze buvugwa cyane.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inzara igiye kubahitana: Bamwe mu banyeshuri biga muri Adepr Gihundwe baratabaza nyuma yo kwicicwa inzara bazira ibintu batagizemo uruhare

“Nagushatse ufite amakariso gusa” byamenyekanye ko wamugabo washatse kugonga umugore we yamuzizaga ko amwatse amafaranga yo guhaha – Menya andi makuru y’uburyo bari babanye n’uburyo abana babyitwayemo n’icyo ubutabera bwabikozeho