in

“Yandongoye ibyumweru bitatu gusa” Umukobwa w’imyaka 47 witwa Mukabagema yaguze umugabo ku bihumbi 600 Rwf maze arongorwa ibyumweru bitatu gusa aziko byari ubuziraherezo

“Yandongoye ibyumweru bitatu gusa” Umukobwa w’imyaka 47 witwa Mukabagema yaguze umugabo ku bihumbi 600 Rwf maze arongorwa ibyumweru bitatu gusa aziko byari ubuziraherezo.

Umukobwa wo mu karere ka Nyamasheke w’imyaka 47 witwa Mukabagema Liberata avuga ko yatekewe imitwe n’umuranga bafite icyo bapfana.

Uyu mukobwa yahaye amafaranga ibihumbi 50 umusore witwa Meshack ngo amushakire umusore Umurongora ni uko maze amurangira umusore w’i Muhanda mu murenge wa Shyogwe.

Uyu mukobwa yahawe umusore witwa Tuyisenge ni uko maze uyu musore amusaba ibihumbi 600 byo kubaka maze umukobwa arayamuha.

Mukabagema na Tuyisenge babanye ibyumweru bitatu nk’uko bitangazwa na Mukabagema.

Tuyisenge avuga ko uyu mukobwa yamugurije amafaranga gusa aje kuyamwishyuza nyamusore ayamuhaye arayanga maze umukobwa amubwira ko ashaka babana ari nako yahise ahama aho mu rugo rwa Tuyisenge.

Tuyisenge avuga ko kuri uwo munsi Mukabagema aharara atigeze ararana na we ko ahubwo yahise ahamuta ajya gucumbikisha ahandi.

Mukabagema yasohowe mu nzu ya Tuyisenge hitabajwe izindi z’umuhesha w’inkiko.

Meshack warangiye Mukabagema umusore, avuga ko yaguriwe na Mukabagema ko atigeze amuha amafaranga ngo amushakire umusore Umurongora.

Ahamya ko ahubwo yagiriye inama Mukabagema kuba atabana na Tuyisenge maze nyamukobwa agatsemba avuga ko ari we musore Imana yamweretse.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Nshimiyimana Faustin : Umugabo yasanzwe mu nzu yapfuye kandi yari avuye ku kazi ndetse hari inama yagombaga kujya kuyobora

Messi yongeye gucungura igihugu cye! Rutahizamu Lionel Messi nyuma yo guhesha Argentina igikombe cy’Isi yongeye kugicungura (AMAFOTO na VIDEWO)