in

‘Yanamaze kugera ku makonti’ Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore bakoze imyitozo ya nyuma bitegura Uganda bafite akanyamuneza ka ‘Motivation’ bahawe – AMAFOTO 

Ikipe y’igihugu y’abagore itozwa n’umutoza Nyinawumuntu Grâce imaze iminsi mu mwiherero yitegura umukino izakina Ejo ku wa Gatatu na Uganda, uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

Iyi kipe y’igihugu yagenewe ‘Motivation’, buri mukinnyi ndetse na buri mutoza bahawe ibihumbi 200 Frw ndetse akaba yanamaze kugera ku makonti.

Bakoze imyitozo ya nyuma yo kwitegura uyu mukino w’ejo ku wa gatatu Saa kumi kuri Kigali Pélé Stadium, bose akanyamuneza ari kose.

Ejo Uganda niyo izaba iri kwakirira u Rwanda mu Rwanda ni mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 18 Nyakanga 2023 na wo ubere i Kigali.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mupenzi Eto wo muri APR FC yasabiwe gufungwa imyaka ine muri gereza

Producer Real Beat yavuze icyinu umukunzi we Phoibe yamukoreye cyikamutungura