in

“Yamwitaga Van” Menya byinshi kuri Chiffa umukunzi wa Yvan Buravan wamuhamagaraga mu buryo bushimishije

Yvan Buravan yitabye Imana ari kwitegura Kurushinga n’umukunzi we Chiffa Marty wari waragizwe ibanga bikomeye cyane.

Kumenya uyu mukobwa bigiye kure cyane byakugora kuko ni umukobwa udahora ku mbuga nkoranyambaga cyane kandi akaba adakunze kuba mu Rwanda.

Chiffa Marty wari umukunzi wa Yvan Buravan ntabwo yari akunze kuba mu Rwanda cyane dore ko yabaga yibereye muri Germany.

Chiffa ni umukobwa w’uburanga budasanzwe ku isura ndetse akaba ari n’umukobwa ufite ubwenge butangaje.

Chiffa yanyuze mu bihe bigoranye ubwo umukunzi we Yvan Buravan yari ataritaba Imana. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashiragaho ibihe byiza yagiranye n’umukunzi we gusa akaza kubisiba.

Chiffa yakundaga guhamagara Yvan Buravan mu kazina bari baziranye aho yamwitaga ‘Van’ ibintu byatumaga Yvan Buravan anezerwa.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 24 Kanama 2022 bari gushyingura Yvan Buravan, Chiffa Marty ni we watwaye ifoto ya Yvan Buravan.

Yvan Buravan akaba yaritabye Imana mu cyumweru cya shize aho yari ari kwitegura gukora ubukwe n’uyu mukobwa w’uburanga, Chiffa Marty

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Kazungu Claver yerekeje hanze y’u Rwanda (Amafoto)

“Namaze igihe nziko azapfa” Junior Giti yasutse amarira mu kiganiri ari kuvuga kuri Yanga