in

Yamukubise bunyamaswa: Police yataye muri yombi umutoza wakubise umusifuzi w’umugore – AMAFOTO

Umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu kiciro cya kabiri muri Ghana yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gukubita bunyamaswa umusifuzi w’umugore, Mohammed Sakina Nasara.

Ibi byabaye ku wa Gatandatu, aho ikipe y’abagore ya Tiyumba bakinaga n’abamisiyonari b’umupira w’amaguru mu karere ka Nyaruguru Shampiyona y’abagore mu cyiciro cya kabiri.

Amakuru avuga ko umutoza uvugwa ni Iddrisu S. Napari, yagiriye umujinya Nasara nyuma y’uko atanze igitego ku ikipe ya Tiyumba Ladies ubwo umukinnyi w’ikipe ya Soccer Missionaries Ladies yahaye umupira umunyezamu, awufata mu ntoki.

Umutoza yahise ategeka abakinnyi be kuva mu kibuga kandi bazakomeza umukino ari uko icyemezo cyahinduwe, ariko umusifuzi yihagararaho.

Nasara yaje kwibasirwa n’umutoza Napari aramukubita kugeza ubwo agize ibikomere bitandukanye, ubu akaba ari kwivuriza mu bitaro bya kaminuza ya tekinike ya Tamale.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Mufate nimero yanjye muzampamagare mbajyaneyo” Umutoza wa Mozambique yabwiye abanyamakuru b’abanyarwanda igisabwa kugira ngo Amavubi azagere mu gikombe cy’Africa

Bwiza we yaje yanabyambariye! Umuhanzikazi Bwiza na Phiona uzwi muri filime nyarwanda batitije sitade ya Huye bashyigikiye Amavuye 90 irashira – AMAFOTO