in

Yamen Zelfani arimo kurebana ayingwe n’umukinnyi wa Rayon Sports kubera kumubwira ko afite umubyibuho ukabije

Yamen Zelfani arimo kurebana ayingwe n’umukinnyi wa Rayon Sports kubera kumubwira ko afite umubyibuho ukabije

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Yamen Zelfani ntarimo kumvikana n’umukinnyi ukomeye w’iyi kipe kubera kumubwira ko afite umubyibuho ukabije cyane.

Hashize iminsi umutoza ukomoka mu cya Tunisia Yamen Zelfani atarimo kumvikana n’abakinnyi ba Rayon Sports kubera imyitwarire itari myiza akomeje kwerekana harimo ibitutsi bikabije abwira abakinnyi ntibibashimishe.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko uyu mutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani ntarimo kumvikana na Kalisa Rashid kubera ko ejo bundi ngo yamubwiye ko afite umubyibuho ukabije ubwo yari agiye kumubwira ko agomba gukora imyitozo myinshi kugirango akomeze kujya amukinisha naho bitabaye ibyo ngo ntakizere amufitiye.

Uyu mutoza ibye bikomeje kuyoberana nyuma yaho atukanye na Hategekimana Bonheur ndetse bikanamuviramo gusaba imbabazi igitaraganya kubera ko umutoza yari amaze kumumenyesha ko agomba kumwirukana akajya gushaka indi kipe.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Asigaye atwika: Alyn Sano nyuma yo kugaragara nta kenda k’imbere (ikariso) yambaye yongeye gusembura abarebyi yifashishije amafoto agaragaza ibyo atagitinya kwerekana muruhame -AMAFOTO

Kigali: Abaturage badafite ubushobozi bararira ayo kwarika nyuma yo gusabwa kwimuka kugira ngo birinde imvura y’umuhindo