in

Yakoze agashya: Uyu mukobwa yemeye apfukamira umuhungu kugira ngo amwambike impeta yo kubana

Umukobwa yemeye akubita amavi hasi kugira umukunzi we amwambike impeta yo kumusaba ko yazamubera umugore ubuzira herezo.

Umugabo ukomoka muri Leta ya Bayelsa, witwa ‘Camrade Ineintiemo Michael Suotongha’ yasabye umukunzi we ‘Inatimi Joy’ ko yamwambika impeta. Mu gihe uyu musore yari agiye gupfukama ngo ayimwambike uyu mukobwa yahise amutanga hasi apfukama imbere ye yemera kumubera umugore.

Ubwo uyu musore yari agiye gupfukama, uyu mukobwa yamubujije gupfukama, ati: “Ntupfukame, ntago byemewe mu muco wacu ko umugabo apfukamira umugore. Uwo ni umuco w’abazungu kandi ntuzakuraho ko uri umugabo mu rugo”.

Aba bombi ibi babikoreye imbere y’imbaga y’abantu harimo inshuti n’imiryango yabo bombi, ibi byaberaga mu gace bita Yenagoa.

Inshuti n’abavandimwe bari ahongaho bashimiye uyu mukobwa kubera ukuntu yicishije bugufi imbere y’umugabo, ibyo ngo byerekana ikinyabupfura yifitemo muri we ndetse no kubaha umugabo we.

Nk’uko inshuti z’uyu musore zabitangaje, zavuze ko uyu mukobwa yari yararahiye ko atazatuma umugabo we umufukama imbere ngo ari kumwambika impeta.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

”Uri mwiza imbere n’inyuma” Ibyo Anita Pendo yabwiye Miss Pamella ku isabukuru ye

”Mabukwe arashaka ko ndongorwa na mukuru w’umugabo wanjye nkore iki? ” umukobwa aragisha inama