in

Yaka Mwana yatanze ukuri kwihishe inyuma y’amagambo mabi aherutse kuvuga ku munyamakuru Yago

Hashize iminsi ibiri video igiye hanze aho Yaka Mwana yavugaga ko Umunyamakuru Yago ari imbwa ndetse n’andi magambo mabi.

Nyuma yuko iyi video igiye hanze hagiye hibazwa byinshi ku cyaba cyateye Yaka Mwana gutuka Yago bene kano kageni dore ko ubusanzwe aba bombi basanzwe ari inshuti hakekwagwa ko haba hari abandi bantu baba baragiye mu matwi Yaka bakamutegeka kuba yaharabika Yago.

Mu kiganiro Yaka yagiranye n’imwe mu ma televiziyo akorera kuri YouTube yavuze ko amagambo yose yavuze yayavugishijwe n’inzoga dore ko yari yanasinze. Yaka yagize ati « Njyewe mu by’ukuri biriya bintu byabayeho rwose nari nasinze kuba naravuze ariya magambo byatewe n’inzoga ahubwo umuntu wapostinze iriya videwo rwose niwe muntu wampemukiye gupostinga iriya videwo rwose kuba narabivuze kuriya byatewe n’akababaro nari mfite kubera ikibazo nagiranye na Yago ambwira ngo aranjyana i Gisenyi ntanjyane bituma ntajya mu gitaramo cya Koffi Olomide Assia yari yankatishirije itike Yago aravuga ngo aranjyana i Gisenyi arangije Yagi ntiyanjyana arankwepa ni akababaro narimfite ariko cyakora Yago ambabarire rwose biriya bintu byaranshitse ikindi ni icupa ryabimvugishije naho nsabye imbabazi rwose Yago ntakintu mfa nawe ni umuvandimwe dukorana umunsi ku wundi ariko nta kibazo mfitanye nawe uretse biriya bigambo nawuze gusa… ».

Yaka yavuze ko amagambo yavuze kuri Yago atari ukuri ahubwo ko yayavugishijwe n’inzoga. We na Yago nta kibazo bafitanye

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: Ngiyi inkuru y’inshamugongo kuri wa musore bavugaga ko atwite.

Inzoga bivugwa ko zishe abantu zahagaritswe kw’isoko ry’u Rwanda