Yaje ipakiye nk’abimutse: Monastir izahura na Apr Fc yageze i Kigali n’indege yihariye ntacyo bikanga (Amafoto)

Union Sportive Monastirienne yo muri Tunisia yageze i Kigali n’indege yihariye ya gisirikare aho ije gukina na Apr Fc.

Monastir igiye guhura na APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Nzeri 2022 kuri sitade y’Akarere ka Huye.

US Monastir yageze i Kanombe saa yine n’igice. Yazanye délégation y’abantu bagera kuri 43 barimo abakinnyi 22 nk’uko umutoza wayo Dalco yabitangarije Rwanda magazine dukesha iyi nkuru.