in

Perezida wa Kiyovu Sports yanyomoje ibyavuzwe n’Umunyamakuru wa Fine FM

Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yatangaje ko atigeze yitsindisha kugira ngo aharire APR FC igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka ushize w’imikino nk’uko byagiye bivugwa kenshi.

Kuri uyu wa Kane tariki 8 Nzeri 2022, Perezida wa Kiyovu Sports yari yatumiwe mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cya Fine FM kugira ngo asobanure byinshi biri kuvugwa mu ikipe amaze imyaka ibiri abereye umuyobozi mukuru.

Uyu muyobozi akimara kugera mu kiganiro yavuze ko aje kunyomoza ibyavuzwe na Muramira Regis avuga ko yagize uruhare runini rwo kwutsindisha kugira ngo Kiyovu Sports idatwara igikombe cya shampiyona ahubwo akagiharira APR FC.

Yagize ati “Ibyo bintu Regis yavuze ko nitsindishije kugira ngo ntatwara igikombe ni ibinyoma, abakinnyi n’abatoza nabakoreye byose ariko ku munota wa nyuma barakibura ariko ntabwo nigeze nitsindisha”.

Umwaka ushize w’imikino ikipe ya Kiyovu Sports yasoje iri ku mwanya wa kabiri irushwa amanota abiri gusa n’ikipe ya APR FC, muri uyu mwaka iyi kipe yaguze abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Burusiya, Afurika y’Epfo na Uganda, intego ni ukwegukana igikombe cya shampiyona baheruka muri 1993.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uri mwiza buri gihe! Amafoto ya Miss Muheto yongeye guca impaka ko ubwiza bwe ari ntagereranywa

Yaje ipakiye nk’abimutse: Monastir izahura na Apr Fc yageze i Kigali n’indege yihariye ntacyo bikanga (Amafoto)