Bamwe bati ni ikinyoma, Umusore w’umunyarwanda yariye miliyoni 85 z’amanyarwanda ashoye ibice bibiri by’ijana bisigaye bigura irindazi ritanahaza umwana wiga kurya.
Umusore wo mu karere ka Rubavu, yashoye ibiceri 2 by’ijana atahana Miliyoni 85 z’Amanyarwanda muri sosiyete y’imikino y’amahirwe (bet) ikorera mu Rwanda.
Umunyamahirwe wo muri Rubavu yateze ibiceri 2 by’ijana gusa mu mikino y’amahirwe, atahana Miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda, ahamya ko ari amahirwe agiye guhindura ubuzima bwe.
Nk’uko iyo kampani ibyemeza, uyu munyamahirwe yari asanzwe ari umukiriya wabo kuva muri 2018.
Umunsi yatsindeyeho aya mafaranga, yarabyutse bisanzwe aragenda ajya i Gisenyi, ahageze yifashishije mudasobwa zisanzwe zifasha abakiriya gutega ubundi ategera amakipe 40 azarangiza gukina mu minsi 2.
Kuri aya makipe 40 yashyizeho ibiceri 2 by’ijana maze ahabwa igikubo kingana na 581,462.90. Nk’uko bigaragara ku itike ye ifite nimero 3326636476619999. Nyuma yo gutegereza iyi minsi 2, inzozi ze zabaye impampo aba atsindiye akayabo ka miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uwatsindiye aya mafaranga utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ubuzima bwe buhindutse ndetse anashishikariza abandi gutega. Yagize ati “Ubu ndishimye cyane ku bw’intsinzi yanjye ikomeye kandi rwose ni amahirwe agiye guhindura ubuzima bwanjye.