in

Yahagize nk’iwabo; Indirimbo ya Burna boy ikomeje guca ibintu mu Bwongereza

Ku nshuro ye ya 10 Burna Boy indirimbo ye ‘Sitting On Top Of The World’ yinjiye mu ndirimbo 40 ziri kumvwa cyane mu Bwami bw’u Bwongereza.

Umunya-Nigeria Burna Boy akomeje kuyobora injyana ya Afrobeats mu isi. Uretse kuba ari gukora ibitaramo by’akataraboneko mu nguni z’isi zinyuranye, ariko n’indirimbo ze ziri gukora amateka mu bihugu binyuranye.

Indirimbo ye ‘Sitting On Top Of The World ubu niyo iri gukora izina mu Bwami bw’u Bwongereza magingo aya.

Nk’uko bigaragazwa n’urubuga UK Singles chart, iyi ndirimbo ya Burna Boy ikaba iri ku mwanya wa 38 mu ndirimbo 40 zizaranga icyumweru cyo kuva ku 30 Kamena- 06 Nyakanga 2023.

Indirimbo ya Burna Boy ‘On Top of the World’ iri ku mwanya wa 38 muzumvwa cyane mu Bwongereza

Ariko kandi iyi ndirimbo ‘On Top Of The World’ ikomeje gukundwa cyane nyuma yuko ayisubiranyemo n’umuraperi 21 Savage, ari nako imaze ibyumweru bine byose kuri uru rutonde.

Nyuma yuko mu 2022 abakunzi buyu muhanzi baryohewe na alubumu ye ya Gatandatu yise “Love, Damini,’ yatangiye 2023 by’umwihariko ku wa 01 Kamena asohora iyi ndirimbo ‘Sitting On Top Of The World’ iri kugenda yumvwa n’Abongera muri za Gariyamoshi.

Nubwo iyi ndirimbo ariyo magingo ari gukora izina kuri uru rubuga rwa UK Singles chart, ariko siyo ya mbere igiye kuri uru rutonde kuko n’inshuro ya 10 abikoze. Izindi zagiye kuri uru rutonde zirimo : YE’, ‘Last Last’, ‘For My Hand’.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Afite ikirombe acukuramo! Ubwiza bw’imodoka ya Dabijou buzatuma abasore makundi icyo

Colombia habereye impanuka y’indege iteye ubwoba yahitanye abantu ba biri