in

Yago Pon Dat mu nzira zijya muri RIB nyuma y’umugore wavuze ko yamuteye inda akaza kumwima 5,000 Frw byo kwica intanga

Nyarwaya Innocent uzwi cyane mu myidagaduro nka Yago, yatangaje ko ari gutegura ikirego cyo kuzajyana muri RIB abanyamakuru bose bahaye ikiganiro umukobwa wagaragaye ari kuvuga ko yamuteye inda, ibintu we yita ko ari kumusebya.

Mu kiganiro ku muyoboro we wa YouTube, Yago TV Show, avuga ko bimaze kuba akamenyero ko guhora bamubeshyera gutera inda, nyamara we avuga ko ari abanyamakuru baba babiri inyuma kugira ngo bamwicire izina kuko atigeze abishyura amafaranga mbere yo kuza mu muziki.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Mu minsi mike yashize, hari amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umukobwa uvuga ko yakoranye imibonano mpuzabitsina na Yago ariko nyuma akaza kumwaka amafaranga ibihumbi bitanu 5,000 Frw yo kugura ikinini cyica intaga ariko akaza kumubwira ko ntayo afite.

Uwo mukobwa yagiraga ati:” Yago ndamutwitiye, urumva twebwe twakoranye imibonano mpuzabitsina tumaze kubikora, bukeye mu gitondo ndamubwira nti ‘noneho kuko twaraye dukoze imibonano mpuzabitsina, nkeneye amafaranga ibihumbi bitanu 5,000 Frw byo kugura ikinini cyo kwica intanga’, hanyuma ambwira ko ntayo afite”.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Ku ruhande rwa Yago yagize ati” Uriya mukobwa simuzi, sindahura nawe, yewe nta n’ahantu na hamwe nigeze mubona na mbere hose n’umunyamakuru wamukoresheje ikiganiro nawe ntabwo muzi”.

Kuri ubu, ni uko ndi gutegura ikirego cyo kohereza kuri RIB, kubera ko njyewe ntabwo nzi kuzajya ku mbuga nkoranyambuga ngo nanjye nsubizanye mvuga ngo ntabwo nigeze ntera inda.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Ubu ndimo ndatunganya ikirego ku banyamakuru bose bamukoresheje ikiganiro mu buryo bwo kunsebya n’ibindi kuko gahunda numvishe ngo ni iyo kwica igitaramo cyane kugira ngo abanyarwanda banyange bajye bahora bavuga bati ‘uyu muntu yirirwa atera abakobwa bacu amada ntabwo tuzajya mu gitaramo cye”.

Yago avuga ko ibi byose bikorwa mu buryo bwo kugira ngo bamusebye. Avuga ko yaba umunyamakuru cyangwa se umukobwa, nta n’umwe azi.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yamaze kumurika umugati wayo ‘Gikundiro Bread’ ihita itangaza n’igiciro cyawo

Mu mafoto abereye ijisho, umunyamakuru Iradukunda Moses ukora ibiganiro by’imyidagaduro kuri RBA yakoze ubukwe