in

Yagize umujinya w’umuranduranzuzi ubwo yatungurwaga n’umuryango we (AMASHUSHO)

Umugabo yagize umujinya w’umuranduranzuzi ubwo yatungurwaga n’umuryango we  ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko .

Amashusho yacishijwe ku rubuga rwa tiktok n’uwitwa pruneevents yagaragaje umugabo watunguwe n’umuryango we ku isabukuru ye ariko akagaragaza kutanezezwa n’ibyo umuryango we wari umukoreye ,nyamara babikoranye urukundo.

Muri ayo mashusho hanumvikanamo umuntu ucuranga igikoresho cy’umuziki cyitwa  saxophone aririmba isabukuru nziza ,nubwo nabyo wabonaga bitanejeje umugabo ahubwo agahitamo kubareba igitsure gusa.

Icyakora nyuma uyu mugabo yahawe indabo ,arangije aricara ategereza ibindi byari bukurikire .

Mu bantu batanze ibitekerezo harimo uwavuze ko uyu mugabo ari kwijijisha nyamara yanejejewe nibyo bamukoreye , yagize ati:”uratekereza atabikunze!? ejo azaba asubiriramo inshuti ze azitera urwenya ibyo umuryango we wamukoreye ,icyaro cyose kizabimenya”

Uwitwa Olaofearth we yagize ati:” ntiyihanganira ubucucu”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biyemeje kuzenguruka isi; The Ben yasabye ikinu gikomeye uwamutwaye umutima

Isimbi Noeline yerekanye amabere ye ukuntu ahagaze neza cyane nyuma yo kuyibagisha – AMAFOTO