in

Yagejeje ikipe ye muri 1/2 cy’imikino nyafurika! Umutoza APR FC yamaze kumvikana nawe yagejeje ikipe yatozaga muri 1/2 cya CAF Confederations Cup

Ikipe ya APR FC nyuma y’ibyavugwaga byose, yamaze kumvikana n’umutoza mushya ugomba gusimbura Ben Moussa ukomoka mu gihugu cya Tunisia.

Hashize igihe mu ikipe ya APR FC havugwamo byinshi bijyanye ni uko uyu mwaka w’imikino igiye gutangira gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 ikoresha abakinnyi bakomoka hano mu Rwanda. Ni muri urwo rwego iyi kipe irimo no gushaka abatoza beza kandi bagize icyo bakora muri iyi Afurika kugirango bazayigeze kure mu mikino nyafurika.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko nyuma yo kuba ikipe ya APR FC igiye gutandukana na Ben Moussa wari urangije amasezerano ye muri iyi kipe yamaze kumvikana n’umutoza ukomeye cyane witwa Julien Chevalier ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa.

Uyu mutoza yatozaga ikipe ya ASEC Mimosas yo mu gihugu cya Cote D’Ivoire. Julien Chevalier iyi kipe yatozaga umwaka ushize yayigejeje muri 1/2 cya CAF Confederations Cup ikurwamo n’ikipe ya USM Alger yo mu gihugu cya Algeria nyuma yo kutitwara neza igakurwamo kubera igitego cyo hanze.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wa Kiss Fm ‘Cyuzuzo’ n’umugabo we bari mu byishimo byo kwibaruka imfura

Nyuma ya Imanishimwe Emmanuel Mangwende, undi mukinnyi w’umunyarwanda yegukanye igikombe cya Shampiyona yo hanze y’u Rwanda (AMAFOTO)