in

Yagaragaye ari kuniga mugenzi we none bamutaye muri yombi

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi uwagaragaye yatsikamiye umuturage ari kumunigisha ndembo ahagarikiwe n’umusekirite.

Ibi byabereye mu murenge wa Gashora ho mu karere ka Bugesera, Umuturage wanamenyesheje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na polisi akoresheje urubuga rwa Twitter, yavuze ko iki gikorwa cyo guhohotera umuturage cyabereye ahazwi nka RICA Gashora mu Karere ka Bugesera.

Polisi y’u Rwanda yasubije ubutumwa bw’uyu muturage, yemeje ko yamaze guta muri yombi uyu mugabo ukurikiranyweho guhohotera umuturage.

Mu butumwa bwa Polisi, yagize iti “Twafashe Ngizwenimana Daniel wagaragaye mu mashusho ahohotera umuturage, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gashora mu gihe iperereza rigikomeje.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Lydie
Lydie
2 years ago

Ibi ntibikwiye ryose ahanwe. Ariko nuwo musekiriti wariho arebera akwiye guhanwa.

Erik Ten Hag yavuze amagambo akomeye kuri Rashford.

Aubameyang yagaragaye mu isura idasanzwe agenera ubutumwa bukomeye Barça.