in

Umugabo yishwe urubozo ubwo yafatwaga asambanya umugore wabandi

Mu gihugu cya  Kenya, umugabo w’imyaka 60 uzwi ku izina rya Nyakundi biravugwa ko yishwe nyuma yo gufatwa ari gusambanya umugore w’undi mugabo.

Bivugwa ko nyakwigendera yafashwe ari gusambana n’umugore wubatse ufite imyaka 25 ariko umugabo we abafashe ntiyihangana ahita amwica.

Ukekwaho ubwicanyi yitwa Robert Omwoyo ngo yasanze umugore we ari gusambana n’uyu mugabo mu nzu ye ahagana saa muani n’igice z’urukerera.Mu guhangana n’uyu mwinjira, Robert ngo yihaniye nabi birangira yishe Nyakundi.

Umugore ushinjwa gusambana na we ngo yahise ahunga uburakari bw’umugabo we asiga uwo basambanaga mu mazi abira.

Nyakundi ngo yari asanzwe atuye mu gace ka Bonyunyu, umudugudu wa Riabagaka.

Nyuma yo gukora iki gikorwa cy’ubwicanyi, Robert yahise ajya kuri polisi ya Keroka kwirega.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Mbapee na PSG

Amafoto: umusore yabaze inkoko ayikoramo ishusho y’umugore wambaye ubusa abakoresha Twitter baramwibasira