in

Yabonye bitoroshye aza kumurwanaho; Sebihogo yagize icyo atangaza ku bivugwa ko Miss Muheto yari yasinze mu bukwe bwe

Kazeneza Sebihogo Marie Merci uheruka gukora ubukwe bwatashywe n’abakobwa benshi bari bahatanye muri Miss Rwanda 2022 barimo na Miss Muheto amashusho ye akomeje guhererekanwa bamwe bavuga ko yari yasinze, yagize icyo abivugaho.

Muri abo harimo Miss Nshuti Divine Muheto wagaragaye mu mashusho bisa nkaho ari bwo yari acyinjira mu ihema ryahabereyemo uyu muhango ageze impande y’abasore barimo bacuranga.

Gusa ayo mashusho bitewe nuko ameze abantu batangiye kuyahererekana bavuga ko Miss Muheto yari yasomye icupa.

Uyu mukobwa abonye uko abantu bakomeje kubifata yashyize hanze ubutumwa agira ati”Birababaje kuba witiranya kwishima no gusinda! Wari umunsi w’ibyishimo kandi twarishimye”.

Sebihogo na we yabaye nk’ugaragaza ko yatunguwe n’ibiri kuvugwa aboneraho gushimira Miss Muheto watashye ubukwe bwe ati”Burya nusinda uzasinde urukundo, usinde ubufasha, usinde ibyishimo.”

Yongeraho ati”Muheto ni Isi ni umukobwa w’agatangaza mu guherekeza umugeni.

Byari icyubahiro kumugira ku munsi wanjye mukuru uko yambaye hafi akamfasha ngo mbe nishimye ntibisanzwe Mana. Ndagukunda mukundwa Miss Muheto.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro: Abanyeshuri barenga 200 barogewe mu byo kurya bamwe bahita bitaba Imana -AMAFOTO

RIP Olivier! Umukinnyi wa Filime wari ukunzwe cyane yitabye Imana