Yabarongoreye rimwe! Umugabo yakoze ubukwe n’abakobwa batatu ku munsi umwe – Amafoto y’ubukwe
Ni ibintu bitamenyerewe ko umugabo ashaka abagore barenze umwe ku munsi umwe, akenshi niyo abashatse bamwe baba ari inshoreke ariko nabwo ntabashake ku munsi umwe.
Gusa muri Zambia umugabo witwa Luwizo yaciye agahigo ashaka abakobwa 3 bavukana ndetse bakorera ubukwe umunsi umwe.
Uyu mugabo yateretaka aba bakobwa bose ariko ataziko bavukana ndetse ataziko baziranye, gusa abakobwa nyuma baje kubimenya ko bateretwa n’umusore umwe.
Bose banze kumureka cyangwa ngo baharirane, bamaze igihe babizi ariko umusore atabizi, nyuma nibwo yagiye gusura umwe agezeyo asangayo n’abandi bose, byabanje kumucanga ashaka no guhita abanga bose ariko abakobwa bamwemerera ko nta mwiryane uzaba hagati yabo kuko bose baramukundaga.
Nyuma urukundo rwabo rwaje gukura birangira umugabo yisanze agomba kubashaka bose. Nyuma bapanze ubukwe, igihe cyo kubukora kigeze barabukora, ubu barabana nk’umugabo n’abagore.
Amafoto.