in

Yabagize nk’imyenda y’imbere! Zari Hassan yavuze impamvu ituma ahindagura abagabo

Umunyemari Zari Hassan yatangaje ko impamvu iyo atandukanye n’umugabo ahita ashaka undi, ni uko aba yirinda kwandagara mu bagabo baba benshi baba bamwifuza.

Ubwo Zari Hassan yaganiraga na Faridah Nakazibwe mu kiganiro Mwasuze Mutya Show, yavuze ko ataca inyuma umugabo we baba bari mu rukundo, ashimangira ko akomeza kuba umwizerwa.

Yavuze ko kandi impamvu akomeza guhindagura abagabo cyane iyo amaze gutandukana n’undi mugabo, aba agira ngo agire umuntu umwe yitaho kandi ntajye amuca inyuma.

Zari Hassan yavuze ko ikintu yanga mu buzima bwe ari umuntu umuca inyuma ndetse ko na Shakib Lutaaya yamubwiye ko naramuka abikoze bazatandukana baba barakoze ubukwe cyangwa batarabukoze.

Ati “Iyo maze kumenya ko umukunzi wange anca inyuma, yewe nanabibwiye Lutaaya nti reka mbyumve nk’ibihuha ariko umunsi nabonye ibimenyetso twaba twarashakanye cyangwa tutarashakanye ibyacu bizahita birangira”.

Zari Hassan kandi yavuze ko ubukwe bwe na Shakib imbere y’ababyeyi, inshuti, abavandimwe buteganyijwe mu kwezi k’ukuboza cyangwa se umwaka utaha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Producer Real Beat yavuze icyinu umukunzi we Phoibe yamukoreye cyikamutungura

APR FC yirukanye abakinnyi