Minisitiri w’ubuzima Dr.Ngamije Daniel yatangaje ko abanga kwikingiza Covid-19 mu Rwanda batarusha gushishoza abantu barenga miliyoni 7 bamaze kwikingiza ndetse ko batajya mu ijuru bonyine.
Hari kuvugwa inkuru nyinshi z’Abanyarwanda bari guhunga bakajya mu bindi mu bihugu kubera Covid-19 ariyo mpamvu Minisitiri Ngamije yabibukije ko batarusha ubushishozi abarenga miliyoni 7 babyemeye.Aha hari mu kiganiro yahaye RBA.
Yagize ati “Uwo muntu wanga gukingirwa arashishoza kurusha miliyoni 7 z’Abanyarwanda bamaze gukingirwa? Ese arashaka kujya muri iryo juru wenyine asize umuryango, inshuti n’abavandimwe?.Ese akunze ubuzima kurusha bagenzi be?”.
Icyakora,Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko nta muturage ukwiye guhatirwa kwikingiza Covid-19. Ibi bivuzwe nyuma yaho imiryango imwe n’imwe itari iya Leta, igaragaje ko mu bikorwa byo gukingira Covid-19, hagaragaramo guhohotera abaturage batarabyumva.
Muri iyi minsi mu Rwanda hakomeje kumvikana abaturage bavuga ko batifuza guhabwa urukingo rwa Covid-19, ndetse hari na bamwe bamaze guhunga igihugu kubera kwanga gukingirwa. Benshi bagaragaza ko kwikigiza bibangamiye imyemerere yabo.
Alain Mukuralinda, umuvugizi wungirije wa guverinema y’u Rwanda yabwiye Ijwi ry’Amerika ko uwari we wese wahutaza umuturage muri ibi bikorwa akwiye kubibazwa.