in

“Wowe ukunda abakobwa” Dore amagambo ya Harmonize yabwiraga Rayvanny amwiyemeraho

Abahanzi Harmonize na Rayvanny bahoze bahuriye mu nzu ya Wasafi itunganya ikanareberera inyungu z’abahanzi, bakomeje guterana amagambo bikomeye aho buri umwe yishongora ku wundi.

Ibi bikaba byatangiye nyuma y’uko Harmonize avuze ko abahanzi bafite guhagarika gukomeza gukora indirimbo z’inzoga kuko n’abasinzi ubwabo batazishimira.

Mu magambo ye Harmonize yagize ati: ”Abahanzi bafite guhagarika gukora indirimbo z’inzoga, ntimugatekereze ko abantu bose muri iki gihugu ari abasinzi cyane ko natwe tunywa tunywana agahinda cyane muri Mutarama.”

Rayvanny akibona ibi yahise agaragaza ko ari we yarimo avuga, amubaza impamvu bimuraje ishinga ati: ”Nta ndirimbo n’imwe y’abanywi wakoze yanditse amateka kuki ibi bikuraje ishinga.”

Harmonize yahise asubiza Rayvanny ko amurenzeho, amusaba kuza akamwigisha uko bakorera amafaranga. Avuga ko ibyo bitari bikwiye kuko yabigize amatiku kandi yavugaga muri rusange.

Harmonize yagize ati: ”Kuki unyanga cyane uzaze iwanjye nkwereke uko bakora amafaranga kuko urabizi ko nkurenze n’iyo nkunze umubyeyi ukunda umukobwa we.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

The Trainer yemeje papa w’umwana uwari umukunzi we atwite

Declan Rice ashobora gukuraho agahigo kakozwe na Nicolas Pepe muri 2019 ubwo yerekezaga muri Arsenal