in

Will Smith yakubise urushyi umunyarwenya Chris Rock nyuma yogutera urwenya ku mugore we ( Videwo)

Umukinnyi wa Filime Will Simith yakubise umunyarwenya Chris Rock urushyi nyuma yo kumva urwenya yari ateye ku mugore Jada Simith.

Muri iki Cyumweru dusoje nibwo hatanzwe ibihe bizwi nka “Oscar” aho bihembo indashyikirwa muri cinema muri America.

Muri ibyo birori hari hatumiwemo umunyarwenya Chris Rock ngo aze gususurutsa abari bitabiriye ibyo birori, mu gususurutsa abiri aho yaje gutera urwenya ku mugore wa Will Smith avuga ko atagira umusatsi.

Will Smith wari witabiriye ibyo birori ntogo byamushimishije aho yari ari, dore ko yahise agenda ku rubyiniro aho Chris Rock yari ari, ahita amukubita urushyi rwa nyarwo kandi ubona ko arakaye cyane.

Chris Rock mukumara gukubitwa urushyi yahise avuga ati: “Wawu” aho yagaragazaga ko icyo yashakaga kugeraho yakigezeho.

Nyuma yo gukubita urushyi Chris Rock, Will Smith yahise yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umugabo kubera filime yagaragayemo yitwa “King Richard”.

Will Smith ubwo yamaraga gufata igihembo,  mu marira menshi yafashe umwanya asaba imbabazi Academy itegura ibyo bihembo bya Oscar ndetse anavuga ko yitaye ku bantu be kandi abakunda cyane, nubwo yasabye imbabazi ntago yigeza asaba imbabazi Chris Rock yakubise urushyi.

Will Smith n’umugore we Jada Simith bamaranye imyaka irenga 25 babana nk’umugore n’umugabo, Will Smith akaba afite imyaka 53.

Dore uko byari bimeze mu mashusho

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kubera Manchester United, Christiano agiye guhomba ama miliyoni

Amakuru atari meza kuri Messi na Di Maria