in

Amakuru atari meza kuri Messi na Di Maria

Angel Di Maria na Messi ni bamwe mu bagabo bahaye ibyishimo bidasanzwe abatuye muri Argentina. Kuri ubu, Angel Di Maria yamaze gutangaza ko nyuma y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar azahita asezera mu ikipe y’igihugu.

mu gihe Lionel Messi nawe yatangaje amagambo asa nayumvikanisha ko mu mwaka utaha ashobora kuzaba atagikira iyo kipe y’igihugu ya Argentine.

 

Kugeza ubu Angel Di Maria w’imyaka 34 amaze gukinira imikino 121, dore ko yatwaye Copa America mu 2021 byongeyeho akaba ariwe wanatsinze igitego kimwe ku mukino wa nyuma ubwo bakinaga ba Brazil.

 

Ndetse Angel Di Maria yari mu ikipe yatwaye igikombe cy’isi cyabatarengeje imyaka 20 mu 2007, arongera agaragara mu ikipe yatwaye umudari wa zahabu mu mikino Olympic yo mu 2008.

 

Uyu mugabo kandi wanyuze mu makipe nka Real Madrid na Manchester United, hari ibindi bikombe yagiye akozaho imitwe y’intoki ariko bikarangira we na bagenzi be amahirwe atabasekeye. Batsindiwe ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri muri Copa America, ndetse banatsindwa n’Ubudage ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu 2014.

 

Ku wa kane ubwo ikipe y’igihugu ya Argentine yari imaze gutsinda Venezuela ibitego 3-0 mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Angel Di Maria yanditse kuri Instagram ye ati:”Ndashaka kubashimira ku rukundo rudasanzwe mwampaye. Nahoraga ndota buri kintu nabonye muri iri joro ryiza.

 

“Birashoboka ko wari umukino wange wa nyuma nambaye uyu mwenda muri Argentine kandi kubasha kuvuga ko ryari ijoro ryiza cyane ni kubigabanyiriza agaciro. Mwarakoze, mwarakoze kandi inshuro igihumbi mwarakoze.

 

“Ubu ndashimira ikipe yose ukuntu yitwaye – umukino wa ntamakemwa kuri bose. Reka dukomeze gukura tunarota hamwe. Twagiye Argentine.”

 

Ku wa kane kandi Lionel Messi kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine akaba n’uwayitsindiye ibitego byinshi aho yatsinze ibitego 81 mu mikino 159 yayikiniye, yavuze ku hazaza he muri iyi kipe y’igihugu cyamubyaye byumvikana ko asa n’usezera.

 

Lionel Messi nawe yari mu ikipe y’igihugu ya Argentine yatwaye Copa America mu mwaka ushize, iyatwaye umudari wa zahabu mu mikino Olympic mu 2008 no mu yatwaye igikombe cy’isi mu batarengeje imyaka 20 mu 2005.

 

Lionel Messi kandi we na bagenzi be batsindiwe ku mukino wa nyuma wa Copa America inshuro eshatu, ndetse no ku mukino wa nyuma w’igikonbe cy’isi mu 2014.

 

Abajijwe ku hazaza he mu ikipe y’igihugu, Messi yagize ati:”Mu by’ukuri ntabwo mbizi. Ntekereza ku biri kuza, ibyegereje cyane, Ecuador, imyiteguro y’imikino yo muri Nyakanga no mu Ukwakira.

 

“Hano hari ikipe nziza. Abantu barankunda cyane kandi buri gihe babinyereka birenzeho. Ndabyishimira cyane. Bituma mera neza buri gihe iyo nje muri Argentine. Nyuma yo gutsinda muri Copa America, n’ibindi byinshi. Buri kintu kiraza uko bisanzwe kandi byarushijeho koroha mu kibuga.

 

“Gutsinda bifasha kugira buri kintu kiza birushijeho kandi kikarushaho koroha. Wari umukino wa nyuma hano mbere y’uko tujya mu gikombe cy’isi. Ndatekereza ko ari gusezera mu buryo bwiza.”

 

Si mu ikipe y’igihugu gusa kandi, kuko amakuru agenda azamuka buri munsi avuga ko Lionel Messi yaba ajya anatekereza ku hazaza he muri PSG yagiyemo muri uyu mwaka w’imikino ariko akaba atari guhirwa nk’uko benshi bari babyiteze.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Will Smith yakubise urushyi umunyarwenya Chris Rock nyuma yogutera urwenya ku mugore we ( Videwo)

Remera: Umugore wari wasinze yagaramye mu muhanda rwa gati abuza imodoka gutambuka (Videwo)