in

Wiba umwana musore,umukobwa nakubaza ibi bibazo uzamenye ko kabaye

Hari ibibazo abakobwa bakunze kubaza abasore ariko ntibabitindeho nyamara ari ikimenyetso simusiga ko bamaze kubakunda.Niyo mpamvu umusore ubonye ibi bibazo aba akwiye guhita amenya ko umukobwa yamaze kumwiyumvamo na we akareba uburyo amuha urukundo.

ESE UKUNDA UMUKOBWA UMEZE UTE?

Buriya na mbere yo kuba yatekereza kugusaba ko mwasohokana, ikintu cya mbere agirira amatsiko ni ukumenya niba wowe umukwiriye kuba waba umukunzi we. Nakubaza gutyo biba byiza iyo umubwije ukuri, ariko ntukabye cyane kugira ngo ibyizere bitazamutwara, byanaba byiza umubwiye bike muri byo.

UZAGIRA IKIRUHUKO RYARI?

Buriya umuntu ushaka ko musohokana cyangwa se mutemberana, nta kindi kintu aba akeneye kumenya uretse umunsi uzaba uri kuboneka, nk’iyo ufite akazi aba ashaka kumenya umunsI uzaboneraho ikiruhuko. Igihe bimeze bityo iyo umusangije gahunda yawe, biba na byiza kongeraho n’ibikuryohera nta wamenya ushobora gusanga musangiye umunsi.

AKUBAZA UKO ABABYEYI BAWE BAMEZE (BYO GUSHAKA KUBAMENYA)

Kugira ngo akumenye neza, aba ashaka kumenya abakuzanye ku isi abo aribyo n’uko bameze. Rero niba udafite ikintu cy’umwihariko cyo kumubwira, ushobora kumubwira ko ababyeyi bawe bagushyizeho igitsure ariko nanone ukaba uri urubuto rwiza mu maso yabo.

ARAKUBWIRA ATI” UBANZA UZWI N’ABANTU BENSHI. NIBYO?”.

Niwumva akubwiye gutyo, ntacyo bitwaye kwikiriza ariko umeze nk’uwishimiye ko bari kumurata amashimwe n’ibyubahiro. Gusa ntuzibagirwe kuguma uri umunyakuri. Buriya aho kwemera ko uzwi n’abantu benshi, wabihinyura umubwira ko atariko bimeze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabaye kuri uyu musore wasabaga nimero z’inkumi nubu ntabwo arabyibagirwa

Clapton Kibonge yasubije mu buryo busekeje umufana we wamubwiye ko hari umumama yumvise avuga ko hari filime isigaye imubuza kujya gusenga