Rumwe mu mbuga nkoranyambaga z’umuherwe Mark Zuckerberg, WhatsApp rugiye gutangiza uburyo buzajya butuma amafoto n’amashusho byohererejwe umuntu byisiba mu gihe amaze kubireba.
Ubu buryo bwiswe ‘view once’ buzajya bunatuma umuntu afungura ifoto cyangwa amashusho abirebe bitarinze kugera mu bubiko busanzwe bw’amafoto n’amashusho bya telefoni.
Abakozi b’uru rubuga bavuga ko ubu buryo bushya buzafasha abarukoresha kwizera no kugenzura neza umutekano w’amabanga y’ubuzima bwabo.
Icyakora nubwo hari abishimiye ubu buryo bushya, inkuru dukesha BBC ivuga ko abaharanira uburenganzira bw’umwana batewe impungenge na bwo kuko bushobora gutuma ubutumwa bwari kuzifashishwa nk’ibimenyetso bwisiba bikanorohereza abakunda gukora ibyaha byo kubahohotera, kubona uko bahisha ibimenyetso by’umwihariko ku bana bakorerewe ihohotera rishingiye ku gitsina.
WhatsApp ikomeje kwamamaza ubu buryo bushya bwayo bwa ‘view once’ nk’ubw’ibanga ku bakiliya bayo bahoraho aho ivuga ko buzajya bubafasha kuba banakohererezanya amafoto y’igihe gito nko mu iduka umuntu yipima imyenda ngo abaze mugenzi we ko aberewe, kohererezanya ijambo ry’ibanga n’ibindi.
WhatsApp yavuze ko ibintu byose abantu bohererezanya bitaba ari ngombwa ko bibikwa mu buryo buhoraho ku buryo byatwara umwanya wakagiyemo ibindi by’ingenzi bikenewe mu gihe kizaza.
Mu gihe umuntu yabyohererezwa ntabifungure, bizajya bihita byisiba nyuma y’ibyumweru bibiri.