in

Inkuru ibabaje: Umupadiri yaburiye ubuzima mu mpanuka ikomeye

Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, Buhanga Jean Claude, yaguye mu mpanuka y’imodoka kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kanama 2021.

Iyo mpanuka yabereye mu Kagari Mubuga mu Murenge wa Kibeho, aho yari mu modoka y’ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Carina yagwiriwe n’ikamyo yavaga i Kibeho yerekeza i Ndago. Padiri Buhanga yahise yitaba Imana naho uwo bari kumwe arakomereka cyane.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko iyo mpanuka yatewe no kubisikana nabi kw’imodoka.

Ati “Impanuka bishoboke ko yatewe no kubisikana nabi n’uwari utwaye ikamyo.”

Umurambo wa Padiri Buhanga wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Munini; ni nabyo biri kuvurirwamo uwo bari kumwe mu modoka wakomeretse.

Umushoferi wari utwaye iyo kamyo we ntacyo yabaye ariko yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibeho, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake.

Padiri Jean Claude Buhanga akimara kwitaba Imana, Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Cyangugu bwahise bushyira ahagaragara itangazo ryo kubika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

WhatsApp yazanye impinduka zavugishije benshi.

Amagambo meza wabwira umukunzi wawe akamurutira andi yose yumvise.