in

“Welcome to Rayon Sports” Amagambo Leander Willy Essombe Onana yabwiye ubuyobozi bwa Simba SC, yatumwe abafana ba Rayon Sports batangira kumwandikira bamuha ikaze muri Murera

Rutahizamu w’umunya Cameroon, Leander Willy Essombe Onana yatangiye guhabwa ikaze n’abafana ba Rayon Sports, nyuma y’amagambo yabwiye ubuyobozi bwa Simba SC asanzwe akinira.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Essombe Onana yatangaje amagambo agira ati “Mwarakoze cyane Simba sc Tanzania, Mfite ubushobozi bukomeye ariko sinahawe amahirwe.”

Onana atangaje ibi nyuma y’uko atahawe umwanya uhagije muri iyi kipe iherutse mu mikino nyafurika.

Abafana ba Rayon Sports bahise bamwandikira bamuha ikaze muri Murera, doreko yagiye muri Simba SC avuye muri Gikundiro.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amavubi yamenye amakipe bazacakirana mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika

Marina yaje yambaye bote! Uko abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda baserutse mu birori byo kwibohora ku nshuro ya 30 muri Sitade Amahoro – AMAFOTO